
Nursery School and Sainte Anne
Ishuri rya Maternel ryatangiye mumwaka 2008 bahereye ku bana bazaga muri centre Nutritionnel, Ku gitekerezo cy’umubikira Regine Marsden; barakomeza mubushobozi buke bwari buhari (ibyumba by’amashuri, abigisha, ibikoresho). Kumugaragaro ishuri ryafunguye ku wa 30 Nyakanga 2010. Ryatangiranye abanyeshuri 30. Nyuma rero bitewe n’icyifuzo cy’ababyeyi haje kubakwa n’ishuri rya Primaire ryabanje gutangirira hano mu byumba bya Maternel nyuma mu mwaka wa 2014 batangirira kwigira mu ishuri ryabo ryari ryuzuye ubu rikaba rifite ibyumba by’amashuri bitandatu (6).
Ishuri ryatangiye mu mwaka wa 2014, hari abanyeshuri 20 gusa. Mu myaka yakuriokiyeho bagenda biyongera

Mu mwaka wa 2019, abanyeshuri nabo bo mu mwaka w’inshuke bavuye kuri 25 bari bahari 2014 bagera ku 145. Muri uyu mwaka abanyeshuri bose bageze 427 maternelle na primaire.
Intego yayo mashuri :
NURSERY SCHOOL
Gufasha mu iterambere ry’umwana, guhuguka mu bwenge,(cognitive),gukomera mu ngingo( physical), ku mufasha muri movema zose akora( motor),kumufasha ku vuga, haba mu Kinyarwanda, mu cyongereza, mu gifaransa(language), kumenya gusabana n’abandi bana b’urungano ndetse akisanga kuri mwarimu nk’umubyeyi (social) umwana ntabeho mubwigunge,tumufasha kandi kwakira urukundo no kumenya kurutanga(affective).Ikindi kiyongereyeho umwana tumumenyera igikoma ntungabuzima cya saa yine kugirango yige afite imbaraga ntakimubangamiye.
MU MASHURI ABANZA(Primary)
-Gutanga ubumenyi bufite ireme mu buryo bunjyanye n’iterambere tugezemo kandi bukubahiriza gahunda ya Leta y’uburezi.
-gusubiza ibyifuzo umuryango Nyarwanda ukeneye ku burezi n’uburere by’abana.
-Kurera abana bagakura bafite umuco wo gukunda igihugu
- kurera umunyarwanda muzima kuri Roho no ku mubiri
